Mangwende arahiga ntambwa! Manishimwe Emmanuel Mangwende utarasimburwaga muri AS FAR Rabat ibye byajemo agatotsi ashobora kwisanga mu Rwanda
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Manishimwe Emmanuel Mangwende wari umaze iminsi mu ikipe ya AS FAR Rabat abanza mu kibuga adasimburwa ibye bikomeje kuyoberana.
Uyu myugariro mu minsi ishize byavuzwe ko umutoza mushya waje gutoza AS FAR Rabat atakimushaka muri iyi kipe ariko tuzakubona iyi kipe imuzanye mu bakinnyi izakoresha muri iyi sezo ariko kugeza ubu bigaragara ko ashobora gusohoka muri iyi kipe.
Mu minsi ishize ubwo ikipe ya AS FAR Rabat yakinaga umukino wa mbere ufungura Shampiyona bagatsinda ibitego 2-0, ntabwo uyu mukinnyi yigeze aza no muri 18 bahiswemo n’umutoza wa AS FAR Rabat ariko kugeza ubu iyi kipe yamaze no kugura abakinnyi 2 bakina bugarira Kandi banyuze ku ruhande rwe bivuze ko ashobora kwisanga atanakibona umwanya no mu myitozo.