Ikipe ya Manchester United iri mu makipe yatwaye ibikombe byinshi mu mateka ya Ruhago ku isi, aho igeze ni hahandi umwanzi aba avuna umuheha akiyongeza undi kandi tuzi ko ibyo bikorwa n’abana.
Nkuko umunyarwanda yavuze ngo “Uwitonze atoragura icyatakaye”, muri Manchester United yari yitonze cyane ku isoko ryo kugura abakinnyi byamaze kumenyekana ko agafaranga muri Manchester United kabarirwa ku ntoki n’ibyatakaye itakibibonye.
Umuryango uyoboye Manchester United wamaze gutangaza ko uko byagenda kose bazatanga miliyoni 100 zo kujya guhahisha abakinnyi ku isoko ubwo abatazagurwa bazajye ahandi bashaka.
Miliyoni 100 mu bwongereza ni amafaranga atatuma unakina conference cup, bivuze ko gusinyira miliyoni 100 gusa ngo zijye kugura abakinnyi nko gusinya ko amarembo yinjiza ibikombe muri Manchester United akingwa burundu.
Ku rundi ruhande Nzabandora Arsenal yo imeze neza dore ko irimo irigaragaza ku isoko ry’igura n’igurisha, umwaka w’imikino ushize Nzabandora Arsenal yagarukiye ku mwamba igiye gukina champions league.
“Umugabo yagiye kunnya inyuma y’igihuru impyisi irahuma, ati: wahuma wagira, intambara nk’iyi inyigeze kabiri yansubira twatongana” Arsenal yiteguye kurwana uru rugamba rwo kuza muri enye za mbere ndetse n’ikipe ya Totenham nayo yiteguye guhangana.