in

Manchester United yagabye igitero mu ikipe ikina Premier League ishaka yo uzasimbura David de Gea mu gihe ibiganiro bikomeje kwanga

David de Gea umaze gukinira Manchester United Imikino irenga 520 kuva muri 2011 avuye muri Atlético Madrid

Ikipe ya Manchester United yatangiye gushakisha umuzamu wazasimbura David de Gea nyuma y’uko ibiganiro byo kongera amasererano bitari kugenda neza

Ikipe ya Manchester United iri kugaragaza impinduka kuva aho umuhorandi Erik Ten Hag atangiye kuyitoza mu mpeshyi ya 2022.

David de Gea umuzamu uri mu beza muri iki gihe

Umwe mu bakinnyi bari gufasha Manchester United kwitwara neza cyane ni umuzamu wayo , Umunya-Espagne Davi de Gea.
Nubwo David de Gea ari umwe mu bakinnyi beza Manchester United iri kugenderaho ariko uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko ageze mu mezi ye ya nyuma ku masererano afitanye na Man United.
David de Gea umaze gukinira Manchester United Imikino irenga 520 kuva muri 2011 avuye muri Atlético Madrid

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun aravuga ko Manchester United yagerageje kuganira na David de Gea ngo azongera amasezerano ariko bakamusaba kugabanya umushahara ahabwa akaba yava ku bihumbi magana atatu na mirongo irindwi n’abitanu by’Amapawundi ( £ 375, 000)ahembwa ku cyumweru akajya ku bihumbi magana abiri na mirongo itanu ( £ 250, 000) ku cyumweru ariko De akabatera utwatsi.
Illan Meslier w’imyaka 22, Manchester United ishaka kuzamusimbuza David de Gea mu gihe bananiranywa kumvikana

Nyuma y’uko hajemo uko kutumvikana Manchester United yerekeje mu ikipe ya Leeds United ishaka yo umuzamu wayo Illan Meslier w’imyaka 22 y’amavuko. Manchester United isanga De Gea bananiranye ku mvikana bakazana Illan Meslier ndetse bakaba banagarura Dean Henderson bazafatanya bakaba abazamu bakubakirwaho by’igihe kirambye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi bakomeye ba Rayon Sports ntibifuza ko mugenzi wabo azongera kubanza mu kibuga nyuma yo gukora ikosa rikomeye

Top 5: Dore urutonde rw’abakinnyi batanu bari guhembwa agatubutse muri uyu mwaka wa 2023, harimo umunyafurika umwe