Ikipe ya Manchester United yerekanye umuhate n’imbaraga zagiye zibura mu mikino iheruka, ibasha kunganya na Liverpool ku kibuga cyayo cya Anfield, mu mukino ukomeye wa Premier League.
United, yari mu bihe bibi ishaka kwirinda gutsindwa imikino ine yikurikiranya muri shampiyona bwa mbere kuva mu 1979, yaje gutungurana ifungura amazamu ku munota wa 52, ubwo Lisandro Martinez yatsindaga igitego cyiza nyuma yo kurekura ishoti rikomeye ryanyuze hejuru ya Alisson.
Liverpool ntiyigeze icika intege, maze hashize iminota irindwi gusa Cody Gakpo yishyura igitego ku mupira w’ishoti rikomeye ryaturutse mu ruhande rw’ibumoso.
Ibyari byakozwe byose na Manchester United byasaga n’aho bigiye gupfa ubusa ubwo Mohamed Salah yatsindaga penaliti nyuma y’aho VAR yemeje ko Matthijs de Ligt yakoze umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina, bityo Salah yuzuza ibitego 175 muri Premier League, anganya na Thierry Henry.
Ariko United ntiyacitse intege, maze Amad Diallo yongera kubyibutsa abafana impano ye idasanzwe atsinda igitego cy’igiciro ku mupira yahawe na Alejandro Garnacho ku munota wa 80. Ibi byatumye United igumana icyizere cyo gutwara inota rimwe.
Ku munota wa nyuma, Harry Maguire yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cy’intsinzi, ubwo yahushaga uburyo bwari butanzwe neza na Joshua Zirkzee, arobye umupira hejuru y’izamu mu gihe abafana bari barangaye bashaka kwishimira intsinzi.
Manchester United yageze ku kibuga cya Anfield mu bihe bikomeye, benshi bategereje kureba niba yahangara Liverpool iyoboye shampiyona. Gusa, United yerekanye imbaraga, ikaba ikipe idasanzwe mu kurwana ku mwanya wayo mu kibuga.
Amorim yari yakoze impinduka mu kibuga hagati, aho yacishijeho Kobbie Mainoo na Manuel Ugarte, bafashije kapiteni Bruno Fernandes kuyobora umukino mu buryo buteye ubwoba.
Nubwo Salah yari yagaruye Liverpool mu mukino, abakinnyi ba Manchester United bageageje kugumana icyizere mu minota ya nyuma, bituma Amad Diallo abahesha inota rikomeye.
Uyu mukino wahaye United n’umutoza wabo icyizere cyo guhindura amateka, cyane ko bari barajwe ishinga no kuva mu bihe bibi. Amakosa yakorwaga mu minsi yashize asaga nk’ayakosowe, bigaragazwa n’uko United yanagombaga kwegukana amanota atatu iyo Maguire adahusha amahirwe yo ku munota wa nyuma.