in

Manchester United ya Ten Hag na Ronaldo yongeye kwerekana ko idashimwa kabiri!

Ikipe ya Manchester United yatsinzwe na Aston Villa Ibitego bitatu kuri kimwe k’umukino w’umunsi wa 14 wa Championa y’ikiciro cya mbere y’Ubwongereza
*Ibyaranze uy’umukino:
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ubera ku kibuga cya Aston Villa usifurwa na Antony Teila.
Ikipe ya Manchester United yari yabanje mu kibuga abakinnyi batandukanye nka De Gea, Martinez,Lindelfo,Dalot,Shaw,Eriksen,Casemiro,Van de Beek,Grancho, Rashford na Ronaldo.
Ikipe ya Manchester United niyo yatangiye igaragaza ibimenyetso byo gutsinda ariko ntibibahire gusa ntibyatinze kuko biturutse ku gutakaza umupira umukinnyi wa Aston Villa witwa Bailey yatsinze igitego cya mbere cya Aston Villa k’umunota wa gatandatu biturutse ku ishoti riremereye yateye David de Gea agahindukira abona incunduro zinyeganyega.


Aston Villa yakomeje kwataka ikipe ya Manchester United maze k’umunota wa cyenda Luke Shaw atega umukinnyi wa Aston Villa umusifuzi atanga Kugura maze Lucas Digne arekura umuzinga w’ishoti, David de Gea ntiyamenya uko bigenze biba bibaye Ibitego bibiri bya Aston Villa k’ubusa bwa Manchester United.
Manchester United yakomeje kudacika intenge biturutse kuri Eriksen wageragezaga amashoti yakure ariko Cristiano Ronaldo akisanga yaraririye.
K’umunota wa 41 ikipe ya Manchester United yaje kubona igitego cya mbere cyaturutse ku ishoti riremereye Luke Shaw yateye maze Lucas Digne wa Aston Villa yitsinda igitego,ikipe zombi zijya kuruhuka Aston Villa ariyo irimbere n’ibitego bibiri kuri kimwe cya Manchester United.

Amakipe yaje kugaruka mu gice cya kabiri k’umunota wa 48 Ramsey wa Aston Villa atsinda igitego cya gatatu k’uruhande rwa Aston Villa.
Manchester United k’umunota wa 65 yaje gukora impinduka ikuramo Don van Debeek, Shaw, Garanacho hinjiramo Martial,Malcia na Elanga.
Manchester Unite yakomeje kugerageza amahirwe yo gutinda ariko ubwugarizi bwa Aston Villa bukomeza kwihagararaho.
Iminota mirongo icyenda isanzwe y’umukino yatangiye United ntacyo ikoze gikomeye ngo igerageze kwishyura ndetse bongeyeho n’iminota itandatu ariko n’ubundi birangira Astoni Villa itsinze umukino ku bitego bitatu kuri kimwe

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yatashye ubukwe bw’inshuti ye magara agwa mu kantu abonye umukunzi we ari we warongoye

Christopher yashyize hanze andi mafoto maze abafana be batangarira ubwiza bwe