Victor Osimhen, rutahizamu w’Umunyanijeriya umaze igihe ari mu ikipe ya Galatasaray yo muri Turikiya ku buryo bw’inguzanyo avuye muri Napoli, ari mu nzira zo kwerekeza muri Manchester United nyuma y’uko amakuru aturuka muri Turikiya abitangaje. Uyu mukinnyi wakunzwe cyane n’amakipe akomeye nka Chelsea na Paris Saint-Germain mu mpeshyi ishize, ubu bivugwa ko ashobora kuba amaze kumvikana na Manchester United ku bijyanye no kuyerekezamo mu mpeshyi ya 2025.
Osimhen yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mikino yakiniye Galatasaray, aho yatsindiye iyi kipe ibitego 28 mu mikino 32, anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego. Uko kwitwara neza ni ko kwatumye Manchester United yongera kumufatiraho gahunda, cyane cyane mu gihe ikipe ikeneye kongera imbaraga mu busatirizi nyuma y’umwaka utari mwiza muri Premier League.
Manchester United yiteguye kugura Osimhen ku mafaranga agera kuri £63.2 miliyoni, ariko kugira ngo ibone ayo mafaranga, bivugwa ko ishobora kugurisha abakinnyi babiri bayo bo hagati cyangwa inyuma. Ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’iyi kipe izaba yiteguye kongera guhangana ku rwego rwo hejuru haba mu marushanwa y’i Burayi ndetse no muri shampiyona y’u Bwongereza.
N’ubwo Galatasaray nayo yifuza kumugumana, ndetse ikaba yiteguye gutanga miliyoni 70 z’amayero kugira ngo imwegukane burundu, Manchester United ishyizemo imbaraga kuko Osimhen abona Premier League nk’urubuga rwo gukomeza kwigaragaza ku rwego rwo hejuru.
Niba uyu mukinnyi yemeye kujya muri Manchester United, azaba asubiye mu gihugu cy’u Bwongereza aho yigeze gukinira Wolves akiri muto,