Ikipe yahoze ikomeye ku mugabane w’iburayi, manchester united ikomeje kurwaza abafana bayo toroma, mugiga, ndetse nibindi birwara by’ibyorezo dore ko umusaruro wayo ubabaje.
Kuri uyu wa Gatandatu,yatsinzwe ibitego 4-0 na Brentford mu mukino wa kabiri wa shampiyona kandi byose byinjiye mu gice cya mbere.
Uku gutsindwa kwa United kubaye ukwa karindwi yikurikiranya yasuye,ibintu bitaherukaga kuva mu 1936 – ni mu gihe ari ku nshuro ya karindwi batsinzwe nibura ibitego bine mu mukino wa shampiyona kuva umwaka w’imikino ushize watangira.
Umutoza wa Manchester ariwe Erik ten Hag afite akazi katoroshye ko kuzamura urwego rw’abakinnyi be bagomba gukina na Liverpool kuri Old Trafford kuwa mbere, 22 Kanama.