Mu gihe Manchester United ikomeje guhura n’ibibazo mu miyoborere no mu mikorere yayo, biravugwa ko Sir Jim Ratcliffe, umushoramari ukomeye w’umwongereza akaba n’umuyobozi wa INEOS, ashobora kwemeza kugurisha bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba b’abakiri bato. Aba bakinnyi barimo Kobbie Mainoo na Alejandro Garnacho, bafite impano idasanzwe, ariko amakipe menshi akomeje kubagaragariza inyota yo kubagura.
Sir Jim Ratcliffe yaguze imigabane ingana na 25% muri Manchester United muri Gashyantare 2024, aho yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya siporo by’iyi kipe. Nyuma yo kugera muri iyi kipe, yakoze impinduka zitandukanye mu buyobozi, zirimo kugabanya abakozi no kugabanya ingengo y’imari mu bice bimwe na bimwe by’akazi. Icyakora, izi mpinduka zateje impaka zikomeye mu bafana n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru.
Umwe mu banenze imiyoborere ye ni Paul Scholes, wigeze gukinira Manchester United, aho yavuze ko ubuyobozi bwa Ratcliffe bwashyize ikipe mu gihombo gikomeye kandi nta cyerekezo gihamye gifatika.
Kobbie Mainoo na Alejandro Garnacho ni abakinnyi bafite impano ikomeye kandi bizeweho kuba ab’ingenzi mu hazaza h’ikipe.
Garnacho, by’umwihariko, amaze kwigarurira imitima y’abafana kubera umuvuduko n’ubuhanga bwe bwo gutsinda ibitego.Mainoo nawe ni umukinnyi w’igikuriro, akaba ahanzwe amaso mu gice cy’ubusatirizi hagati.
Gusa kubera ibibazo by’ubukungu ikipe irimo, biravugwa ko aba bakinnyi bashobora kugurishwa mu rwego rwo kugabanya umwenda w’ikipe.
Ibi ni ibintu bikomeje guteza impungenge ku bafana b’ikipe, bibaza niba kugurisha impano nk’izi bishobora gufasha ikipe kugera ku musaruro mwiza cyangwa niba bizayisenya burundu.
Mu gihe ibibazo bya Manchester United bikomeza kwiyongera, abafana bategereje kureba niba Sir Jim Ratcliffe azemeza kugurisha aba bakinnyi cyangwa niba azahitamo gushaka izindi ngamba zo gukemura ibibazo by’ubukungu. Hari impungenge ko kugurisha abakinnyi bafite impano byaba ari ukwiyambura icyizere cy’ejo hazaza h’ikipe, cyane ko itegerejweho kongera guhangana ku rwego rwo hejuru muri shampiyona y’u Bwongereza ‘’Premier League’’ no mu marushanwa ya UEFA .