in

Manchester City yiteguye kurekura umwe mu bakinnyi bayo bakomeye muri Mutarama ntakabuza

Nyuma y’igikombe cy’Uburayi cya 2020 gusa cyakinwe muri 2021 umwe mu bakinnyi bitwayemo neza yari umwongereza Kalvin Phillips wakiniraga ikipe ya Leeds United ubu iri mu kicirio cya kabiri. Iki gihe Phillips yafashije ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kugera ku mukino wa nyuma n’ubwo yaje gutsindwa n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani kuri penaliti ari nabyo byatumye ahita asinyishwa n’ikipe ya Manchester City.

Kalvin Phillips yageze muri Manchester City avuye muri Leeds United kuri miliyoni £42, uyu musore yaje muri Manchester City abizi neza ko aje guhanganira umwanya wo gukina kuko iyi kipe yarisanganywe n’umunya-Espagne Rodri warufite umwanya ubanzamo.

Byaje kudahira Phillips kuko yaranzwe n’imvune maze guhanganira umwanya biragorana n’aho akiriye kandi umutoza w’iyi kipe Pep Guadiola ntiyamubonera umwanya uhagije wo gukina keretse gusa mu gihe Rodri afite ikibazo.

Kutabona umwanya uhagije wo gukina byatumye Kalvin Phillips anatakaza umwanya wo gukina mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, nko mu gikombe k’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar uyu musore ntiyari mu bakinnyi 11 iyi kipe yakoreshaga.

Kalvin Phillips mu mwambaro w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza

Amakuru aturuka mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester City avuga ko uyu musore agiye gushaka umwanya uhagije wo gukina muri aya mezi abiri abura ngo umwaka urangire ariko kandi ngo yiteguye kuba yatandakuna n’iyi kipe mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama ubundi akajya guhigira ahandi.

Kalvin Phillips w’imyaka 27 y’amavuko ngo ikipe ya Newcastle United niyo iri mbere mu makipe yifuza kuba yamutsindira muri Mutarama umwaka utaha.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Turara ku buriri bumwe kandi twese turanyurwa” Francine yasobanuye uburyo yashatse abagabo babiri kandi bose bakaba barara ku buriri bumwe – Amafoto

Muhanga abana bavuye kuvoma basanga Ise yakubise Nyina ishoka yo mu mutwe nawe ahita yiyahura