in

Manchester City yaguye miswi na Arsenal

Mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’u Bwongereza, Manchester City yaguye miswi na Arsenal, ibitego 2-2, mu buryo bwatunguye abenshi. Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024, ku kibuga cya Etihad Stadium.

 

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, ukaba waratangiye neza kuri Manchester City yatsindiye imbere y’abafana bayo igitego cya mbere hakiri kare. Ni ku munota wa cyenda ubwo rutahizamu Erling Haaland yatsindaga igitego cye cya 100 muri Manchester City kuva yayigeramo mu mwaka wa 2022. Haaland yatsinze umupira mwiza nyuma yo kwiruka asiga ba myugariro ba Arsenal, agahereza umunyezamu David Raya atari ahagaze neza.

 

Arsenal, nubwo yari ihanganye n’ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka, yihagararaho ndetse irushaho gusatira nyuma yo kubona ko Man City itakaje umukinnyi w’ingenzi, Rodrigo Hernández, wagiye hanze kubera imvune maze asimburwa na Mateo Kovačić. Uko gushaka uko yakwishyura byayihiriye ku munota wa 22 ubwo Gabriel Martinelli yatanze umupira mwiza kuri Riccardo Calafiori, na we ashyiramo ishoti rikomeye ryagize icyo rimara.

 

Ntabwo Arsenal yahagarariye aho kuko mbere y’uko igice cya mbere kirangira, yabonye igitego cya kabiri cyavuye muri koruneri yatewe na Bukayo Saka, igasanga Gabriel Magalhães wahise atsinda n’umutwe, atsinda umunyezamu Ederson wari uhagaze mu izamu.

 

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zidasanzwe, aho Arsenal yaje kugorwa bikomeye n’imbaraga Manchester City yakoresheje, cyane cyane nyuma y’uko Leandro Trossard abonye ikarita y’umutuku kubera ikosa rikomeye ryatumye asohoka mu kibuga ku munota wa 67. Nyuma yo kugumana abakinnyi 10 gusa, Arsenal yahisemo gukina yugarira cyane, ishaka guhagarika imvururu za Man City.

 

Manchester City yakomeje igitutu kugeza ku munota wa karindwi w’inyongera, aho John Stones yaje gutsinda igitego cya nyuma, agahesha ikipe ye inota rimwe, ni nyuma yo guhatwa ibitambika byatewe inshuro 31. Icyakora Arsenal nayo yakuyeho amanota, n’ubwo yari itangiye kugarira cyane.

 

Manchester City yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 13, naho Arsenal iza ku mwanya wa kane n’amanota 11, ni nyuma y’uyu mukino wagaragaje uburyo Arsenal yakomeje guhangana no kwihagararaho mu gihe yari isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.