in

Erling Haaland ari gushakirwa ikipe ikomeye i burayi n’umugore urebera inyungu ze

Erling Haaland umukinnyi w’imyaka 22 ari kugenda ashyirwa mu makipe menshi, mu gihe yaba avuye muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Rafael Pimenta ushakira amakipe Erling Haaland yaburiye Manchester City, ahishura ko umukiriya we ashobora kwerekeza mu ikipe y’inzozi ze ya Real Madrid.

Real Madrid yavuzwe kuri Erling Haaland mbere y’uko yerekeza muri Manchester City, ndetse n’ubungubu niyo iyoboye andi makipe yo kuba yamwegukana mu gihe yaba avuye muri Manchester City.

Papa w’uyu mukinnyi yitangarije ko nyuma ya Man City na Bayern Munich, Real Madrid ariyo kipe ya 3 akunda mu buzima bwe.

Ku munsi w’ejo agirana ikiganiro n’itangazamakuru, Rafael Pimenta yerekanye ibimenyetso ko bishoboka cyane ko Haaland yakwerekeza muri Real Madrid, ndetse anasobanura ko nta yindi kipe yo mu Bwongereza imeze nka Real Madrid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa myugariro wa PSG Achraf Akimi yafashe umwanzuro ugayitse mu gihe umugabo we yugarijwe n’iruhuri rw’ibibazo – AMAFOTO

Al-Nassr ikoze ibitangaza mu mukino wa shampiyona ya kinaga