in

Manchester City mu rubanza rukomeye rwa Premier League ku byaha by’imari bishobora gutuma yirukanwa muri Shampiyona

Nyuma y’imyaka myinshi havugwa ku makimbirane hagati y’amakipe akomeye mu Bwongereza, urubanza rukomeye cyane mu mateka ya ruhago rw’icyo gihugu ruriteguye gutangira. Ku ruhande rumwe, Premier League. Ku rundi ruhande, Manchester City, ikipe imaze imyaka ine yikurikiranya itwara igikombe cya shampiyona.

Manchester City irashinjwa ibyaha 115 bijyanye no guca ku mategeko y’imari ya Premier League, ibintu bikomeye cyane mu mateka y’iyi mikino. Izi nshinjabyaha zizaburanishwa n’urwego rwigenga rw’ubutabera, urubanza rukaba ruteganyijwe gutangira ku wa Mbere mu kibanza kitazwi, nubwo bishobora gutinzwa n’impamvu z’ubutabera. Benshi barwita “urubanza rw’ikinyejana” mu mikino, rukaba ruzamara ibyumweru 10, aho icyemezo kizatangazwa mu ntangiriro za 2025.

Ibi byatumye hibazwa byinshi ku hazaza ha ruhago kuko uyu mwuka ushobora kuzana ingaruka zikomeye ku mpande zombi. Mu byo Premier League ishinja Manchester City harimo kuba iyi kipe yaragiye inyuranya n’amategeko atandukanye y’imari mu gihe cy’ibihe 14, harimo no kudatanga amakuru nyayo ajyanye n’imikoreshereze y’amafaranga.

Manchester City, iyoborwa n’umunyamuryango wa leta ya Abu Dhabi, Sheikh Mansour, yashimangiye ko itigeze ica ku mategeko kandi ko izakomeza guhangana n’ibi birego. Iyi kipe iri ku isonga ry’umupira w’amaguru ku isi, ifite umuyoboro mpuzamahanga w’amakipe 13 muri migabane itanu, ikaba ifite ubushobozi bw’amafaranga bwinshi bwahinduye urwego rw’uyu mukino.

Niba Manchester City yahamwa n’ibi byaha, ishobora guhanishwa ibihano bikomeye birimo no gukurwa muri Premier League cyangwa guhabwa amanota make cyane ashobora kuyishyira mu mazi abira, ndetse ikanirukanwa muri shampiyona. Ibi byaba igikomere gikomeye ku ntsinzi z’iyi kipe mu myaka yashize, bigashyira mu rujijo ahazaza h’umutoza ndetse n’abakinnyi bayo. Ikindi kandi, bishobora gutuma amakipe yandi asaba indishyi z’akababaro.

Byongeye kandi, icyo gisebo cyazagira ingaruka ku mubano w’u Bwongereza n’icyo gihugu cya UAE, igihugu gicuditse cyane na Sheikh Mansour, nyiri imigabane myinshi muri Manchester City, bikaba byagira ingaruka mu bucuruzi n’imikoranire ya dipolomasi.

Mu gihe cyose Manchester City yaba itsinze uru rubanza, bizasiga Premier League iri mu bibazo bikomeye, bijyanye n’imikoreshereze y’amategeko yayo.

Byose biri hagati mu mpaka z’amategeko zigiye gukurikirwa n’amahanga, urubanza ruzamara ibyumweru, ariko ntakabuza icyo gisubizo kizahindura amateka ya ruhago, gishyira ahagaragara icyerekezo gishya cy’uyu mwaka w’imikino.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Raissa Murungi usanzwe ari umugore w’umunyamakuru Murungi Sabin bitunguranye agize icyo atangaza ku mugabo we uri kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yagiye hanze ari kurikoroza

Vision FC iraye ibonye inota rya mbere muri Shampiyona