Nyuma y’imyaka myinshi Manchester City yihagararaho muri Premier League, uyu mwaka w’imikino wagaragaje indi sura itamenyerewe ku ikipe ya Pep Guardiola. Liverpool, ifite umuvuduko udasanzwe, iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, irusha Manchester City amanota 14.
Mu mateka ye y’ubutoza, kuva kuri Barcelona, Bayern Munich, kugeza kuri Manchester City, Guardiola ntiyari yarigeze ahura n’umusaruro mubi nk’uyu. Imibare irivugira: mu mikino 14 iheruka, Manchester City yatsinze imikino ibiri gusa, ibintu byatunguye benshi.
Guardiola yagize ati: “Iyo ikipe itsindwa, ni njye wa mbere ubibazwa. Hari ibyo ikipe yanjye ikeneye, ariko sinabashije kubyuzuza. Icyizere cy’abakinnyi cyaragabanutse, kandi nk’umutoza, nakagombye kuba narabonye umuti w’ibibazo.”
Manchester City yaranzwe n’ibibazo by’imvune by’abakinnyi bayo b’ingenzi barimo Rodri, uherutse kwegukana Ballon d’Or, byatumye imbaraga z’ikipe zigabanuka. Guardiola yashimangiye ko ibi byagize uruhare rukomeye mu gusubiza inyuma umusaruro w’ikipe ye ariko yongeraho ati: “Twari ikipe itaratsindwa kugeza ku wa 30 Ukwakira, ariko imvune n’ibindi bibazo byadusubije inyuma. Icyakora, nk’umutoza, si byo nkwiye gushyira imbere. Nari nkwiye kubona ibisubizo, kandi sinabikoze.”
Liverpool iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ikomeje gushimangira ko ari yo kipe yo kwitegaho byinshi muri uyu mwaka w’imikino. Icyakora, benshi bibaza niba Manchester City izashobora kuzamura urwego rugera ku rwego rwo guhangana na Liverpool, dore ko shampiyona igifite imikino myinshi imbere.
Uyu munsi, saa 15:00 GMT, Manchester City izakira West Ham kuri Etihad Stadium. Uyu mukino ufatwa nk’umwanya ukomeye ku ikipe ya Guardiola wo kwikura mu bibazo. Irakina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yongere icyizere cyo guhatanira Premier League no gusubiza ibyishimo abafana bayo.