Mu ikipe ya Manchester City isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza ( Premier League) haravugwa amakuru y’uko mu rwambariro rw’iyi kipe barebana ayingwe.
Manchester City ikomeje gutakaza amanota mu buryo budasobanutse nk’amanota iyi kipe yatakaje mbere y’igikombe cy’isi ubwo yatsindwaga na Brentford, Manchester City ubwo yatsindwaga na Manchester United iyivuye inyuma. Byaje guhumira ku mirari ubwo ku mugoroba washije yatsindwaga na Tottenham igitego kimwe ku busa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Sports Belief aravuga ko abakinnyi basa nk’aho ari bakuru mu ikipe ya Manchester City barimo Kevin De Bruyne , Walker na Gundogan batishimiye igenda rya Joao Cancelo uheruka gutizwa muri Bayern Munich. Joao Cancelo yavuye muri Manchester City ngo kuko atari umusaruro muke yagaragazaga ahubwo ngo ni ukubera ibibazo yagiranye na Pep Guardiola wakundaga ku mubanza hanze agahiramo gukinisha umwana muto Lewis cyangwa agahengeka Nathan Ake.
Ikindi kiri gutuma mu rwambariro rwa Manchester City ntawusubiza undi yitsamuye ngo ni ukuntu Kevin De Bruyne atakibazwa mu kibuga cyangwa ugasanga yakinishijwe imyanya ituma atisanzura nko kunyuzwa ku ruhande kandi akina neza ari uko yakinnye akina mu kibuga hagati asatira.