Manchester City yongeye guhura n’akaga nyuma yo gutsindwa na Juventus ibitego 2-0 mu mukino w’amatsinda ya Champions League. Dusan Vlahovic yafunguye amazamu ku mutwe nyuma y’umuvundo, naho Weston McKennie atsinda icya kabiri ku mupira watewe ku Timothy Weah.
Nubwo City yihariye umupira cyane, byananiye iyi kipe ya Pep Guardiola kwirinda iyi tsinzwi. Ubu basigaye ku mwanya wa 22 mu makipe 24, kandi basigaranye imikino ibiri: bazakina na PSG ku ya 22 Mutarama, mbere yo kwakira Club Brugge nyuma y’icyumweru.
Mu gice cya mbere, City yabonye uburyo bumwe ubwo Erling Haaland yageragezaga gutsinda ariko umunyezamu Michele Di Gregorio amubera ibamba. Gusa mu gice cya kabiri, imyugarire yabo yacitsemo icyuho kinini, bituma Juventus ibatsinda byoroshye. Iyi tsinzwi ni ikimenyetso cy’uko Manchester City iri mu bihe bitoroshye mbere yo guhura na Manchester United mu mukino wa Shampiyona y’u Bwongereza.