Ikipe ya Manchester City yatsinzwe na Tottenham Hotspurs igitego kimwe ku busa mu mukino wari wahuje izi kipe ukaba wari umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza.
Umukino wabanje wa shampiyona wari wahuje izi kipe wari warangiye ari ibitego bine bya Manchester City kuri bibiri bya Tottenham. Hari hatahiwe kureba niba abasore ba Tottenham bari ku kibuga cyabo ariko badafite umutoza mukuru ko bari bubashe kwigobotore Manchester City.
Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Tottenham yari murugo yari yabanje mu kibuga Lloris, Emerson, Romero, Dier, Davies, Perisic, Højbjerg, Bentancur, Kulusevski, Kane na Son.
Utangira Manchester City ariyo ataka cyane kuko iminota itanu ya mbere bahushije igitego ku mupira muremure yarekuye ariko baragoboka ujya muri koroneli. Bayiteye Akanji ashyiraho unutwe ariko umupira ujya mu biganza bya Hugo Lloris.
Tottenham yaje kwiba umugono ku munota wa 15 iyinyabika igitego ku mupira John Stones yatakaje , Højbjerg arawufata awuha Harry Kane maze na we abara imbavu za Ederson amutsinda igitego.
Muri uwo mukino Pep yari yabanje mu kibuga Ederson, Lewis, Walker, Akanji, Ake, Rodrigo, Bernardo, Mahrez, Grealish, Alvarez na Haaland.
Nyuma y’uko Manchester City ikubiswe igitego yatangiye gushaka uburyo bwo kwishyura igitego, uko kurema nibyo byatumaga abasore ba Tottenham bisanga bakoze amakosa byatumye Bentacur na Romero bahabwa imihondo.
Ayo makarita ntacyo yatwaye abasore ba Tottenham kuko n’ubundi bakomezaga kwataka by’umwihariko bakoresha imipira y’ihuta yakinwaga inyuze ku mpande za Son na Kulusevski.
Tottenham yakomezaga guhana Manchester City, ku munota wa 43 Kulusevski yateye koroneli yateje intugundu mu izamu rya City kuki aho haterewe amashoti atatu yatewe na Kane ndetse na Son ariko ubwugarizi bwa City bugatabara.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 46 Riyad Mahrez yarekuye ishoti riremereye, umupira uragenda ukubita umutambiko w’izamu uvamo. Igice cya mbere kirangira Tottenham iyoboye.
Igice cya kabiri cyatangiye Manchester City yisize insenda, ku munota wa 49 Jack Grealish yakorewe ikosa na Loyal ariko kufura City yabonye bayitera nabi.
Tottenham Hotspurs na yo yanyuzagamo ikataka , ku munota wa 56 babonye Koroneli yaturutse ku mupira Kulusevski yazamukanye ariko Lewis akawurenza. Iyo koroneli Tottenham yayiteye Davies ashyizeho umutwe umupira uca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 64 Manchester City yahushije ibitego budagushwa ku mipira ibiri y’imyakira yarekuwe na Julian Alvarez ndetse n’undi warekuwe na Manuel Akanji ariko yose ikagwa mu maguru y’abamyugariro ba Tottenham.
Tottenham yo yikiniraga tera twiruke ku munota wa 68 Højbjerg yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga kuki hari habayeho kurarira. Bidaciye kabiri Son yazamukanye umupira yiruka aza kuwuha Kane acenga Akanji ariko awuteye ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Tottenham yatakwaga yaje Kubona ikarita y’umutuku yahawe Romero kuko yari ikarita ya kabiri y’umuhondo imuviramo umutuku azira gutega Grealish ubwo yaganaga mu izamu.
Umukino waje kurangira Tottenham Hotspurs itsinze igitego kimwe ku busa.