in

Mageragere: Ahari kubakwa umuhanda wa kaburimbo habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO nindi itwara abagenzi

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere ahari kubakwa umuhanda wa kaburimbo habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO ikozanyijeho n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Kwasireri.

Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo HOWO yariri gukata isubira inyuma maze ikubita kugice kinyuma kiyo Kwasireri hameneka ibirahure by’inyuma gusa, Kandi mubyukuri utwara Kwasireri yari yabanje kuvuza amahoni.

Kumvika hagati yabo bashoferi byaje kwanga bigera aho hitabazwa inzego z”umutekano kugirango harebwe uri mu makosa.

Kubwa amahirwe iyo mpanuka nta muntu numwe yigeze ikomeretsa kuko iyo Kwasireri nta muntu numwe waruyirimo uretse shoferi gusa.

Umunyamakuru wa Yegob ubwo yakoraga iyi nkuru yaje kumva umwuka uturuka mu baturage yumva bavugako batangiye kugira ubwoba bwizi modoka dore ko bamaze kumenyera ko zikunda gukora impanuka cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Thomas Tuchel agiye kugaruka gutoza mu bwongereza ikipe ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe

Amakuru mashya; Bijoux yibarutse ubuheta n’ubwo papa w’umwana yayoberanye