in

M Irene nyuma yo gutandukana na Niyo Bosco hari icyo asabye abakunzi ba Vestine na Dorcas asigaranye

Ku munsi w’ejo nibwo Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka Niyo Bosco muri muzika nyarwanda yatangaje yatangukanya na Irene Murindahabi wari usanzwe umureberera inyungu none ubu akana agiye gutangira ubundi buzima bushya muri muzika ye.

Ubu Irene Murindahabi asigaranye Vestine na Dorcas gusa baririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko yari asanzwe abareberera inyungu bo n’uyu Niyo Bosco wagiye.

Aba bakobwa bari guhatana mu bihembo byateguwe na radiyo Kiss FM bitwa Kiss Summer Awards mu kiciro cy’abahanzikazi beza, bizatangwa ejo tariki 30 Ukwakira 2022.

Irene Murindahabi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye ari gusaba abakunzi ba Vestine na Dorcas gukomeza kubatora kugira ngo barebe ko igihembo bazacyegukana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Pep Guardiola atangaje inkuru nziza kuri Haaland umaze iminsi ari mu mvune

Umugore w’imyaka 40 arashaka uwamurongora akamutera inda