in

M Irene ahishuye byinshi hagati y’umubano we Phil Peter

Murindahabi Irene muKiganiro yakoranye na phil Peter yafashe umwanya amushimira ku byo yamukoreye avuga ko uwo ari we ubu abikesha Phil Peter wamugiriye ikizere.

Bwa mbere M Irene ajya kugaragara yagaragaye kuri YouTube channel ya Phil Peter ubu yahinduriwe izina yitwa the choice live.

Aba bombi bakoraga kuri Televiziyo ya Isango Star mu Kiganiro Sunday Night ndetse n’ikindi kitwa isango na musika.

Aba bimukiye kuri Televiziyo yitwa Isibo babaye bamwe mu ba mbere bazamukanye na yo bakorana mu kiganiro kitwa ”the choice live” gusa bitunguranye M Irene yaje kuva kuri iyi Televiziyo.

Arangije ajya kwikorera kuri Channel ye ya MIE Empire akomeza n’akazi ke ko gufasha no kureberera inyungu zabahanzi barimo Dorcas,Vestine na Niyo Bosco.

Ubu aho ageze hose mu magambo yazamuye amarangamutima ya benshi hagati mu kiganiro na Phil Peter yafashe umwanya aramushimira kubera ubushobozi n’ikizere yamubonyemo abandi batamubonagamo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa watwitse diplome ye kubera kubura akazi, bamuhanishije kuzaba umukene iteka kereka niyirwanaho

MU MAFOTO ATORANYIJE: Ihere amaso ubwiza bw’umukobwa watwaye umutima w’umunyamakuru Ruvuyanga