in

Lynda Priya yahishuye umukunzi mushya, avuga ko bari mu mishinga yo kurushinga

Uwankusi Nkusi Lynda, wamenyekanye cyane mu gukina filime nyarwanda ku izina rya Lynda Priya, yamaze gushyira hanze amakuru y’urukundo rushya arimo n’umusore wigaruriye umutima we, aho banatangaje ko bari mu mishinga yo kurushinga.

Lynda, wigeze kuvugwa mu rukundo na Zaba Missedcall, yanyujije kuri konti ze za Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ibyishimo ari kumwe n’uyu musore mushya witwa Christian Irenge.

Bombi bamaze umwaka n’igice mu rukundo, ibintu Lynda avuga ko byamuhaye isura nshya y’urukundo rufite intego, aho bagaragaza ko ubu bafite gahunda yo kurushinga mu mwaka utaha wa 2026.

Nubwo batatangaje igihe nyacyo cy’ubukwe, inshuti zabo za hafi zivuga ko imyiteguro y’ubukwe igeze kure, ndetse amafoto bashyira hanze agaragaza urukundo rukomeye rubaranga.

Lynda Priya asanzwe ari umwe mu bakinnyi ba filime b’abahanga mu Rwanda, ndetse akunze kugaragara no mu bikorwa bitandukanye by’urubyiruko. Iyo urebye uburyo ari gusangiza urukundo rwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko yishimiye urwo rukundo rushya yinjiyemo.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Sabrina Carpenter, icyamamare mu njyana ya Pop yahishuye amabanga yamugejeje ku rwego rwo hejuru ariho uyu munsi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO