in

Luvumbu, Rwatubyaye na Ojera biteguye guca agasuzuguro ! Urutonde rw’abakinnyi 11 Haringingo Francis azabanzamo bagashengura imitima y’abakunzi ba APR FC

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje gukubita agatoki ku kandi aho bifuza guhindura amateka mabi y’uko bamaze imikino irindwi batazi uko gutsinda APR FC bimera.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 izaba yakomeje aho kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye ikipe ya APR FC izahakirira Rayon Sports.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 33 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bazabanzamo

Umuzamu : Hakizimana Adolphe

Ba myugariro : Mucyo Didier’Junior’, Ganijuru Elie, Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul.

Abo hagati : Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric na Heritier Luvumbu Nzinga.

Ba rutahizamu : Joachiam Ojera, Musa Esenu na Essomba Leandre Willy Onana.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Tanzania habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka ihitanye abantu 12 abandi 63 barakomereka

Umunsi w’abakundana: Ubwo abandi bazahoberana n’abakunzi ba bo Abahinde bazahoberana n’inka -AMAFOTO