in

Luis Suarez yikomye Marcelo Bielsa: Umwuka mubi ukomeje kuvugwa mu ikipe ya Uruguay

Nyuma y’aho Luis Suarez, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose muri Uruguay, ashinje Marcelo Bielsa, umutoza w’ikipe y’igihugu, guteza umwuka mubi muri iyi kipe, Marcelo Bielsa yemeye ko amagambo y’uyu rutahizamu yagize ingaruka ku buyobozi bwe.

 

Mu kiganiro Suarez yagiranye n’ikinyamakuru DSports, yavuze ko Bielsa, kuva yakwinjira mu ikipe muri Gicurasi 2023, yateje amacakubiri mu bakinnyi ndetse hari bamwe bashatse kuva mu ikipe. Yagize ati: “Ndabwira abafana kutazahora ku bakinnyi igihe ibintu byanze, kuko hari aho bazagera bakarengerwa mu mikorere ya Marcelo Bielsa.”

 

Bielsa, wamenyekanye cyane mu bihe bye nk’umutoza wa Leeds United, yavuze ko ibi bibazo bitigeze bihungabanya uburyo yateguye umukino baheruka gutsindwamo na Peru mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026. Ati: “Ntabwo ibyabaye byagize ingaruka ku myiteguro y’umukino. Twiteguye neza nk’uko bisanzwe.”

 

Uyu mugabo w’Umugereki, yemeje ko amagambo ya Suarez yagize ingaruka ku buyobozi bwe, ariko ahamya ko atari byo byateje ikibazo mu ikipe. Yagize ati: “Nta mpamvu yo kuvuga ko ibyo Suarez yatangaje byagize ingaruka ku buryo twitwaye. Ntabwo byahinduye uburyo twayiteguye, nubwo byari ibyumweru bihungabanye.”

 

Luis Suarez, wahagaritse gukinira ikipe y’igihugu muri Nzeri 2024, ntiyahwemye kunenga uburyo Agustin Canobbio, umukinnyi wo hagati, yakoreshejwe nk’umwana wo gutanga imipira mu gikombe cya Copa America cya 2024. Yanashimangiye ko abakozi b’iyi kipe batemerewe gusangira n’abakinnyi cyangwa kubaramutsa, ibyo nawe yabonaga nk’akarengane.

 

Marcelo Bielsa, umaze umwaka umwe atoza Uruguay, yitezweho kubaka ikipe ikomeye izahatana mu gikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo Suarez yikomye uburyo bwe bwo gutoza, abakinnyi bagomba kwishyira hamwe bagategura neza umukino ukurikira bazahuramo na Ecuador ku wa kabiri, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

 

Umukino wa nyuma Uruguay yatsinzwemo na Peru igitego 1-0 wabateye kuguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 15 mu mikino icyenda, inyuma ya Argentina na Colombia.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda Premier League yatumije FERWAFA na Minisiteri ya Siporo mu nama yo gushakira umuti ikibazo cya Shampiyona yahagaritswe