Suarez w’imyaka 35, yirukanwe kubera ko yakuyemo n’amaboko uyu mupira wagombaga kuvamo igitego cya Dominic Adiyiah.
Ubwo yabazwaga kuri ibi byabaye mu myaka isaga 12 ishize,yagize ati “Sinasaba imbabazi kuri ibyo.Nagaruye umupira n’ukuboko ariko umukinnyi wa Ghana yahushije penaliti,sinjye.
Nari gusaba imbabazi iyo nza kuba naravunye umukinnyi ngahabwa ikarita itukura ariko icyo gihe nahawe ikarita itukura umusifuzi anatanga penaliti.
Ntabwo ari ikosa ryanjye,sinahushije penaliti.Umukinnyi wahushije penaliti yavuze ko nawe yakora nk’ibyo nakoze muri kiriya gihe.Ntabwo ari ikosa ryanjye hariya.”
Ibi bihugu byombi birahurira kuri stade Al Janoub uyu munsi mu mukino wa nyuma wo mu itsinda aho uratsinda arakomeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza.
Ghana ifite amanota 3 irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze mu gihe na Uruguay isabwa gutsinda ikagira amanota 3 hanyuma igategereza ibiva mu mukino wa Portugal na Koreya y’Epfo.
Suarez wababaje abanya Ghana n’abanyafurika benshi arakina uyu mukino gusa Asamoah Gyan wahushije iriya penaliti y’amateka ntagikinira Ghana.