in

Love story: Soma inkuru y’umusore Kenny wakunze umukobwa w’umusirikare(Amayobera y’urukundo Part1)

Amayobera y’urukundo Part1

Mbanje kubasuhuza, amazina yange nitwa Rudasingwa! Iyi nkuru ngiye Kubabwira n’inkuru y’urukundo y’inshuti yange Kenny.

Ubusanzwe iwabo kwa Kenny bari abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, babanaga na mama wabo gusa!

Iwabo bari biyubashye ntacyo babuze, nubwo babanaga na mama wabo gusa ariko yageragezaga uko ashoboye kose akabamenyera buri kimwe.

Iwabo bari bafite aka restaurants kabafasha kubona ibyo bakeneye byose.

Kenny ni umwana wa kabiri iwabo, kuko yabanzirizwaga na mukuru we agakurikirwa na mushiki we.

Ubwo Kenny yigaga mu mwaka wa 3 wa mashuri yisumbuye, yari umwana mwiza cyane, udatereta, utagendera mu kigare, w’umuhanga ndetse ukunzwe n’abarimu.

Inshuti za Kenny zajyaga gutereta, we agasigara arimo gushushanya kuko yari azi gushushanya cyane. Inshuti ze zaramusererezaga ngo intama yaramukandagiye ntiyabasha gutereta, Kenny ntibigire icyo bimubwira kuko yumvaga nawe igihe cye kizagera.

Rimwe inshuti ye yitwaga Cristia yaramubajije ati “ese Kenny ko ntajya nkubona utereta ubwo uzabona umukunzi?“.

Kenny: “Ngewe mba numva nzabona umukunzi ku kindi kigo nzigaho mu mwaka wa kane”.

Byari bisekeje cyane kumva ibyo byiringiro Kenny yarafite!

***

***

***

Haciyeho igihe gito abanyeshuri bakoze ikizami cya leta, Kenny yaje gutsinda ndetse bamwohereza kwiga ku kigo kiza mu mwaka wa kane.

Kenny yaje kujya kwiga, ku munsi wa mbere akigerayo ntiyahakunze nagato pee! Kuko yagezeyo abo yasanzeyo baramunnyuzura bikabije.

Ajyerayo bwambere yahuye n’umusore umuruta kure! Amunywesha amazi yuzuye isorori, kandi yagombaga kuyamaramo akoresheje ikanya (ifoke).

Kenny yamaze ibyumweru 2 annyuzurwa buri munsi, dore ko amasomo yataratarangira neza!

Kenny yaje guhamagara abibwira iwabo, mama we yarababaye cyane, yasezeranyije Kenny ko buribucye akaza ku mutwara akamujyana ahandi.

Umunsi ukurikiye : kenny n’abanyeshuri bigana bari bari mu ishuri, ubwo isomo ryambere ryari rirangiye bari mu isomo rya kabiri, umuyobozi w’ikigo yaraje arakomanga, abwira mwarimu ati “mbazaniye umunyeshuri mushyashya!!!”

Ubwo kuri uwo munsi nibwo mama wa Kenny yagomba kuza gutwara Kenny amujyana ku kindi kigo.

Bakijya mu kiruhuko cya saa yine Kenny yarirukanse atira telefone igitaraganya abuza Mama we kuza kumutwara!!

***

***

Wakwibaza ngo uwo munyeshuri watumye Kenny yanga kuva ku kigo yahohoterwaga ni muntu ki? 

Ese Kenny yaba abonye umuntu uzajya umuvuganira ngo yo guhohoterwa? 

Ese yaba abonye marayika cyangwa? 

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri …. 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu umaze iminsi ahetse Rayon Sports yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare

Rayon Sports WFC noneho ibonyo ikipe iyigirizaho nkana maze iyifatarana abantu bari kureba Amavubi