Umukecuru Nyiramana Patirisiya w’i Rugera ya Nyabihu mu burengerazuba yahuye n’uruva gusenya. Yari avuye mu nama y’ababyeyi ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugera, kubera akuzukuru ke k’agakobwa kigaga mu mwaka wa 3 kuri icyo kigo.
Nyiramana akaba yari avuye mu nama itarangiye, kuko yumvaga atameze neza. Mu gihe yamanukaga kuri ako gasozi gacunshumuka cyane dore ko yari atuye hakurya y’umugezi, yagwiriwe n’imvura y’impangukano itari yigeze ikuba. Mu gihe yihutaga ngo arebe aho yakugama yaje kunyerera maze abanza itako, maze aho aguye aho abura n’uwo yatakira kuko bose bari bageze mu mazu. Iyo mvura nyinshi yarahamunyagiriye isiga atagishobora kwegura umutwe.
Sekabibi Samusoni yari asize mu nama yamanutse yihuta ngo ajye kureba ko amatungo ye magufi iyo mvura iyasize amahoro, dore ko umugore we Mukagakwandi yari yaremye isoko ryo muri Vunga. Sekabibi n’agakoni ke yitwazaga, yatunguwe no kubona igisa n’umurambo w’umuntu, ngo yegere asanga ni Nyiramana wari ushigaje akuka gake. Yavugije induru abantu baza kurora, baraterura bageza mu kabande k’uwo musozi ahari ikigo nderabuzima cya Nyakiriba.
Abaganga babonye ko ntacyo bakora ngo baramire ubugingo bwe, bihutiye kumwohereza ikubagahu ku bitaro bikuru bya Ruhengeri. Iyi nkuru ibabaje yaje kugera kuri Ngirincuti François wari ku kimisagara aho yatahaga nyuma y’imirimo yo kuyobora uruganda, akaba yari afite inshingano yo kwita kuri nyirakuru kugeza ku maherezo y’ubuzima bwe nk’uko yabirazwe na se Gahizi witabye Imana yari umuhungu wa Nyiramana.
Ngirincuti yihutiye gutaha bwangu, ngo byibura nyirakuru apfe bavuganye. Yageze i Nyabugogo aho abagenzi bategera imodoka, asanga imodoka igiye guhaguruka imaze kuzura, habura gusa umuyobozi wayo ngo ihaguruke. Mu gihe abagenzi basakuzaga bibaza ikibura ngo bagende, Ngirincuti yari aho asabagira hanze aho nk’uwataye ubwenge yibaza igihe ari butabarire. Umwari witwa Umuhoza Selafina yari yicaye mu modoka hafi y’idirishya, agiye i Rwaza kureba nyirasenge w’umubikira.
Uyu mukobwa uturuka ahitwa i Gahengeri ya Rwamagana mu burasirazuba yarembuje Ngirincuti mu kirahuri cy’imodoka, amubaza impamvu y’uko guserera bigaragarira buri wese. Ngirincuti abwiye Umuhoza icyamushajije, umukobwa muzima yahisemo kumuhagurukira amuha umwanya we muri iyo modoka, ati igendere ndihangana ndatega ikurikiraho. Si ibyo gusa kandi, umutima wa Selafina wamuhatiye gufata nomero ye ya telefoni ngo akomeze guhumuriza uwo musore wataye umutwe.
Ngirincuti yabonaga iyo bisi itihuta, muri uwo mugoroba yageze ahitwa kuri Nyirantarengwa, ahasanga abagabo bayobowe na Sekabibi, bari bategereje imodoka yabagereza indembe kwa muganga. Agikubita amaso nyirakuru wari utagishobora kuvuga, yashegeshwe n’agahinda abura icyo yakora. Kuva yava i Nyabugogo, buri kanya yavuganaga na Umuhoza wamubazaga uko bimeze. Uyu mwari nawe yinjiye mu kibazo akigira icye, kugeza igihe asa n’uwibagiwe icyamuzanye muri gare, imodoka yagombaga gutega zirarangira, nyuma yabonye aho acumbika bimugoye atega bucyeye.
Uyu mukobwa wari umaze igihe kitari gito ari umushomeri atunzwe gusa n’ikiraka aho yasimburaga abarimukazi bari mu kiruhuko cyo kubyara, yageze i Rwaza mu kigo cy’abihaye Imana akomeza kugira umutima uhagaze ku bw’ingorane za Ngirincuti ariko yirinze kubihingukiriza nyirasenge ngo atamubonamo umwari w’umwasama. Ngirincutui yakomeje kuba hafi ya nyirakuru ku bitaro bikuru, ari nako avugana ubutitsa n’Umuhoza Selafina.
Mu rukerera rw’umunsi wa gatatu, Nyiramana yabumbuye amaso atangira kuraga. Ijambo rya nyuma yabwiye umwuzukuru we Ngirincuti, yagize ati : « Mwana wanjye, ujye ugira ineza izira ndamuzi, kandi ntuzibagirwe gukunda uwakugiriye neza ». Ahagana ku gasusuruko k’uwo munsi, nibwo uyu mukecuru yashoje urugendo rwe rw’ubuzima.
Uru rupfu rwababaje Ngirincuti cyane, ariko Umuhoza akomeza kumuhumuriza amubwira ko agomba kubyakira kandi ko adasigaye wenyine, inshuti n’abavandimwe bazamuhoza. Gusa Umuhoza yabuze aho ahera abwira umubikira ko agiye gutabara ahantu atazi n’umuntu atazi, ahubwo yihutira gutaha i Rwamagana ngo yisuganye azamusure vuba. Yifuzaga kongera kumubona n’iyo byaba rimwe.
Urugendo ruva i Rwamagana rugana i Nyabihu hafi ya Nyakiriba, Umuhoza Selafina yarukoze ku munsi wo gukura ikiriyo mu muryango wa Ngirincuti. Burya rero ngo igihozo cy’Uhoraho gihora gitegurwa. Uru rugendo Umuhoza yarukoranye umuhate. Nyuma yo kuva mu muhanda wa kaburimbo, dore Umuhoza ku ipikipiki mpaka aho atazi !! Ntiyinubiye amakoni n’amakorosi, ng’uwo ku Kintobo na Gatovu, umusozi wa Mugogo yawutereranye icyizere cyo kuwosoza.
Ngirincuti nawe ntiyari arwambaye, ugutwi kwari kuri telefoni amaso ari haruguru ku muhanda. Selafina wamenyereje amaso kureba imirambi ya Rwamagana, yatangiye kumva ko bikomeye akubanuye ikoni ry’ahitwa kuri Mpurura. Atungutse mu muryango wa Ngirincuti, bombi babaye nk’abavuye mu bitotsi, kuko buri wese atasobanukirwaga impamvu yifuza kubona undi. Ngirincuti yakoranyije bose, abereka Umuhoza watumye atebuka kureba nyirakuru, akarinda kurara nzira kubera impuhwe yamugiriye.
Abakuru n’abamenyi b’umuryango, bose bakunze Umuhoza bitavugwa, bakajya bongorera Ngirincuti ngo dore umukobwa. Mu kiganiro cyabo, Ngirincuti n’ Umuhoza bahuje urugwiro, Umuhoza ngo yibagize agahinda Ngirincuti, Ngirincuti ngo ashimire Umuhoza. Uyu mwari mwiza byose yabikoranaga ubwitonzi n’icyizere yifitiye. Dore ijambo yabwiye Ngirincuti rikamwambutsa ikibaya cya birasanzwe agaterera umusozi w’urukundo : « Ndi mu batazahwema kuguhoza ».
Mbere y’uko Umuhoza ataha, Ngirincuti yamusezeranyije kumusura mu byumweru bitatu. Hashize iminsi 5, kuwa 6 yamubwiye ko kwihangana byanze, kuwa 7 Ngirincuti yerekeza iya Rwamagana. Umuhoza yamwakiriye bikomeye, amwerekana mu muryango bitigeze bibaho, ku mazimano arenzaho kujya kumutembereza ku kiyaga cya Muhazi. Kuri izo nkengero, niho buri wese yavuze yeruye, bashimira Imana yabahurije mu kababaro, maze ineza ikaba umuzi w’ibizaramba. Bisabwe na Umuhoza, bombi bafatanye ibiganza.
Maze ubwo barebanaga mu maso, Ngirincuti yibuka amagambo nyirakuru yamubwiye amusezeraho ati « Mwana wanjye, ujye ugira ineza izira ndamuzi, kandi ntuzibagirwe gukunda uwakugiriye neza ». Ntiyamenye aho amarira aturutse, maze Selafina afata atambaro mu isakoshi aramuhanagura, bombi bahoberana bishimye. Bafashe icyemezo cyo gukundana burundu, kandi umwe yemerera undi ko abaye uwe burundu, bikazemezwa n’isezerano bazagirana imbere y’Imana n’amategeko.
« BURYA KOKO INEZA N’IYO YABA NTO, YASHIBUKAMO URUKUNDO RUKABA INGANZAMARUMBO ».
Source: Ukwezi