in

Liverpool yiteguye gusinyisha Bradley Barcola, Sancho na Grealish bashobora guhindura amakipe

PARIS, FRANCE - AUGUST 23: Bradley Barcola #29 of Paris Saint-Germain celebrates his goal during the Ligue 1 match between Paris Saint-Germain and Montpellier HSC at Parc des Princes on August 23, 2024 in Paris, France. (Photo by Catherine Steenkeste/Getty Images)

Ikipe ya Liverpool irateganya kugura rutahizamu w’Ubufaransa Bradley Barcola ukinira Paris Saint-Germain, nubwo iherutse gusinyisha umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Budage, Florian Wirtz, ukinira Bayer Leverkusen.

Mu gihe Liverpool yihugiraho, amakipe ya Aston Villa, Newcastle na Tottenham arakurikirana amakuru ya Jadon Sancho w’imyaka 25, nyuma yo kuva muri Chelsea aho yari yaragiye ku nguzanyo, asubira muri Manchester United.

Jack Grealish na we ari mu bashobora guhindura ikipe, aho Everton na Newcastle bazwi nk’amakipe ari imbere mu rugamba rwo kumwegukana baturutse muri Manchester City. Ibi byose biraba mu gihe Bayer Leverkusen nayo iri kwitegura gusaba Liverpool umukinnyi w’inyuma Jarell Quansah w’imyaka 22.

Mu bindi, Darwin Nunez ashobora kuva muri Liverpool, aho ikipe ya Al-Hilal yo muri Arabia Saudite yamaze kumwegera, ariko bivugwa ko we ashaka kuguma i Burayi, by’umwihariko muri Espagne cyangwa mu Butaliyani.

Ku rundi ruhande, Athletic Bilbao irashaka kongerera amasezerano Nico Williams kugira ngo imurinde ibihe by’igeragezwa bya Bayern Munich, Arsenal na Chelsea. Icyakora, hari amakuru ko yamaze gutangira ibiganiro n’abayobozi ba Bayern.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Bruce Melodie yagarutse akubuta ahababaza: ‘Nubakiye ku ntego, si ku magambo y’ubusa

Amashusho : Djabel Manishimwe: “Kuguma muri Rayon Sports mba narakoze ikosa rikomeye mu buzima bwanjye”

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO