in

Liverpool yatangaje umukinnyi igiye gusinyisha bwa nyuma muri iyi kipe.

Liverpool yamaze kugaragaza ko kuri iri gura n’igurisha izagura umukinnyi wa gatatu ibundi igahita ifunga igura n’igurisha nyuma yo kugura myugariro ukiri muto Ramsay, ukomoka muri Scotland kuri Miliyoni 6.7 z’amayero.

Ramsay ufatwa nk’umukinnyi muto witwaye neza muri Scotland, yamaze kugaragaza ko afite ubushake bwo kwerekeza Merseyside mu minsi mike gukora ibizamini by’ubuzima muri Liverpool.

Ramsay nyuma yo kugera muri iyi kipe, afite urugamba rukomeye rwo kugera ikirenge mu cya Alexander Arnold wamaze gufatisha, akaba agiye kugeragerezwa mu mikino yo kwitegura( Pre-season)

Calvin Ramsay utegerejwe bikomeye I Merseyside

Ramsay akaba aje yiyongera kuri Darwin Nunez wavuye muri Benfica ndetse na Carvalihno wavuye muri Fulham.

Nubwo Liverpool yatangajeko itazongeramo undi mukinnyi, abasesenguzi benshi bakomeje kwemeza ko yari ikeneye undi mukinnyi ukina hagati mu kibuga.

Liverpool ikaba yaranashatse kuzana Aurelién Tchouameni gusa bikaza kurangira yegukanywe na Real Madrid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abahanga bamaze kugaragaza ikipe izatwara premier league season 2022/2023.

Igikombe cyari cyarabaye kimveho birangiye kibonye nyiracyo