in

Ikipe ya Rayon Sports yivuruguse mu byondo by’i Musanze ibitekerezo biguma kuri Ojera wabuze mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yivuruguse mu byondo by’i Musanze ibitekerezo biguma kuri Ojera wabuze mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yari yabukereye, ku bafana bayo ndetse n’abayobozi bayo ariko igice cya mbere kirangiye ikipe ya Rayon ntakintu irimo gukora imbere ya Musanze FC.

Abakinnyi barimo Peter Angblevor watakira ikipe ya Musanze FC yahushije uburyo bwabaga bwabazwe nubwo n’ikipe ya Rayon Sports binyuze kuri Hertier Luvumbu Nzinga nayo yahushije igitego ariko ntabwo harabonekamo ibintu bikomeye cyane.

Bimwe mu byaranze uyu mukino, ni ibyondo biri mu kibuga cya Musanze FC bitewe n’imvura yaguye. Abakinnyi ba Rayon Sports buzuye ibyondo, Mugisha Francois Masta niwe ubona wakoze cyane bitewe ni uko Jersey ye irimo gusa.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Musanze FC yataka cyane, ndetse iza no kubona igitego gitsinzwe na Peter Angblevor wari wakomanze kuva kare igitego kiba kiranyoye.

Ikipe ya Rayon Sports yashatse igitego cyo kwishyura ndetse iza no kukibona ariko umusifuzi wo hagati aracyemeza uwo kuruhande aracyanga biza kurangira ari ikibuze, umukino urangira ari igitego 1-0.

Kimwe mu bintu ikipe ya Rayon Sports yabuze ni rutahizamu Joachiam Ojera wabonaga ko icyuho cye cyiri kugaragara cyane ubona ko ntabwo umupira wihutaga nkuko byari bisanzwe. Ikibuga cy’i Musanze nacyo abakinnyi ba Rayon Sports cyabananiye cyane birangira batsinzwe.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunsi wo kucyumweru wababereye umunsi w’irabura: Mu Burundi urusengero rwiyubitse ku bantu abenshi bahasiga ubuzima

Nyuma yo kubona ko abosore bakomeje kuba abibura bamwe mu bakobwa basigaye biyororera ibimasa byo guhonga abasore kugira ngo batazahera iwabo