in

Lionel umugore we wundi yamwimye gatanya bituma we na Bijoux badasezerana ku murenge.

Munezero Aline uzwi nka Bijoux yakomeje kugarukwaho k’imbuga nkoranyambaga, bavugako ubukwe bwabo butemewe n’amategeko ko Kandi Lionel afite undi mugore ndetse n’umwana k’ uwundi mugore nanone.

Iyi nkuru yaciye ibintu k’umuyoboro wa YouTube, aho bavuga ko ubukwe bwa Bijoux na Lionel, butemewe n’amategeko kuko batigeze basezerana mu murenge, bitewe nuko hari ibyangombwa Lionel yabuze bitewe n’uko afite undi mugore basezeranye uba hanze y’igihugu akaba yaramwimye gatanya.

Bivugwa Kandi ko nubwo abantu bihaga Bijoux ko adashaka kubaka, ahubwo Ari umugabo udashobotse kuko yari yaranamuhishe ko afite umwana hano mu Rwanda ubu ufite imyaka 7.

Byagaragaye ko Kandi hari umusore wakundaga Bijoux, ariko bitewe nuko yabonaga ko Bijoux na Lionel bogeze kure, abaha umwanya ngo bakomeze ibyabo ndetse aranabashyigikira mu bukwe bwabo ariko akomeza gukunda Bijoux.

Ubu rero uwo musore bivugwako ameranye neza na Bijoux kuko akimara kumva ibyabaye kuri Bijoux yahise amugurira n’indi modoka, bikaba bivugwako Kandi kugeza ubu Lionel na Bijoux bataseze byemewe n’amategeko, ko gutandukana kwabo ntacyo bivuze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyahishuwe ku gitaramo Japhet yakoreye Lagos asize 5K basanzwe bakorana

Umugore wa Infantino n’uwa Perezida wa CAF basuye abanyamideri bo mu rwanda