in

Ibyahishuwe ku gitaramo Japhet yakoreye Lagos asize 5K basanzwe bakorana

Uyu musore umenyerewe mu itsinda Bigomba Guhinduka ahuriyemo na 5K Etienne, bwa mbere yakoreye igitaramo cye hanze y’u Rwanda.

Ni igitaramo cyaraye kibaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 ari na wo munsi uyu munyarwenya yagereye muri Nigeria.

Nyuma yo gutaramira muri Nigeria, Japhet yagize ati “Nashimishijwe cyane no kuyobora iki gitaramo, ariko inkuru y’ukuntu narebye ibice bitandukanye bya Kigali ndi mu ndege ni indi nkuru y’umwihariko ubutaha.”

Uyu musore muri iki gitaramo cya ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ yahuriyemo n’abandi banyarwenya nka Deeone na Phronesis.

Mazimpaka Japhet ategerejwe mu kindi gitaramo kizaba ku wa 19 Werurwe 2023 cyateguwe n’umunyarwenya Basketmouth.

Mu minsi yashize, mugenzi we 5K nibwo yaguye mu gaco k’amabandi kashakaga kumwambura ariko ararokoka nubwo bari bamuteraguye ibyuma,  amakuru avuga ko aba bombi babana umunsi ku wundi ariko mu buryo bw’imikorere uwabona ikiraka yagikora wenyine.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wa Manchester United yatereye ivi umukunzi we amwemerera yizigiza

Lionel umugore we wundi yamwimye gatanya bituma we na Bijoux badasezerana ku murenge.