in

Lionel Sentore mu magambo yuzuye urukundo atatse Bijoux turumirwa

Mu butumwa yanyujije kuri story ye ya Instagram ,yifashijishe ifoto ndetse n’indirimbo ‘urwo ngukunda ya buravan yatatse bijoux urwo amukunda.

Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi.

Agira ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.”



Kuva icyo gihe urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhwihwiswa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka aje gusura umukunzi we Aline Munezero (Bijoux) ndetse n’umuryango dore ko avuka kwa sentore wabyaye Masamba Intore  uzwi muri gakondo cyane ndetse na Jules Sentore.

Lionel wamenyekanye mu itsinda ingangare usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi aho akorera akazi n’ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yagiye agaragara ari kumwe cyane na bijoux agatoki ku kandi .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibanga rya Kate Bashabe rituma ahorana umubiri uteye neza bihebuje (Video)

Bamwe Ntibifuzako Koffi Olomide Akorera Igitaramo Mu Rwanda Kuberako Ashinjwa Gufata Kungufu