Lionel Messi uheruka gukorera amateka mu gihugu cya Qatar tariki 18 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize nibwo ikipe y’igihugu ya Argentine na Lionel Messi bakoraga amateka batwara igikombe cy’isi cya 3, bagitwariye kuri Lusail Stadium batsinda u Bufaransa kuri penariti.
Uramutse ubaze umunsi ku munsi ukwezi kuzuye uyu munsi ku munsi w’ejo hashije mu gitondo cyo ku wa Gatatu nibwo ikipe ikina muri shampiyona y’u Bufaransa ya Paris Saint-Germain na Lionel Messi bageraga muri Qatar. Kapiteni wa Argentine, Lionel Messi yageze ku butaka bwa Qatar nk’umwami, nyuma yo gukorerayo amateka.
Ikipe ya Paris Saint-Germain iramara amasaha make i Doha, aho igiye gukorera imyitozo kuri Khalifa International Stadium. Usibye gukorerayo imyitozo kandi Paris Saint-Germain yagiye mu bikorwa byo kwamamazanya na Qatar Airways, ndetse n’ubukerarugendo bwo muri Qatar muri rusange.