Lionel Andrés Messi, rutahizamu na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina yitiriwe igikorwaremezo cya siporo iwabo.
Nta gihe kinini gishize ikipe y’igihugu ya Argentina itwaye igikombe cy’Isi itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma.
Igikombe cy’Isi Argentina yatwaye yabifashijwemo cyane na Lionel Messi watsinze ibitego 7 wenyine ndetse akaba n’umukinnyi wirushanwa. Nyuma y’ibyo abaturage ba Argentina bishimiye Messi cyane ndetse haza n’igitekerezo cy’uko uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ko yazashyirwa ku mafaranga.
Kuri ubu Lionel Messi ntiyashyizwe ku noti , ahubwo bamwitiriye ikigo ikipe y’igihugu ya Argentina ikoreramo imyitozo n’umwihererero.
Chiqui Tapia , Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina niwe wiyemereje ayo makuru aho yagiye ku rubuga rwe rwa Twitter akemeza ko , ikigo kitwaga ‘ Casa de Ezeiza’ cyahinduriwe izina kikitwa ‘ Lionel Andrés Messi’ mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa bya Messi.