Kizigenza Luis Suarez yatunguye Lionel Messi watwaye igikombe cy’isi, amusura iwe mu rugo rwe mu mujyi wa Rosario muri Argentina aho Messi avuka.
Luis Suarez yasuye Messi kugira ngo bafatanye kwishimira igikombe cy’isi yatwaye ndetse banasangire iminsi mikuru.
Ibi byabaye ku wa Kane, aho hagiye hanze amashusho ya Luis Suarez ageze muri Argentina ari kumwe n’umwe mu bahungu be aho yari yerekeje kwa Lionel Messi. Biravugwa ko ariho azarira noheli we n’umuryango we ndetse n’uwa Lionel Messi nkuko byatangajwe na ESPN.
Suarez yafotowe ageze ku rugo rwa Lionel Messi aho yafunguriwe ahita yinjira we n’umuhungu we.
Messi na Suarez babaye inshuti cyane ndetse n’imiryango yabo irahuza cyane ubwo bakinanaga muri FC Barcelona.