in ,

Lionel Messi yateye utwatsi icyemezo cy’ikipe yose bibabaza bikomeye abafana

Angel-Di-Maria-Lionel-Messi1

Umukinnyi Lionel Messi rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelona, nyuma yuko umutoza mushya bazanye Ernesto Valvede amuritse ibikorwa ashaka gukora mu ikipe mu rwego rwo kubaka ikipe izongera igakora uduhigo dutandukanye, bitewe nuko bamwe mu bakinnyi yari yubakiyeho batangiye kunanirwa bityo umukeba Real Madrid akaba ari kwigarurira imitima y’abafana, igitekerezo yamugejejeho cyo kujya kumvisha umukinnyi mwene wabo w’umunya Argentina Angel Di maria kuza mu ikipe ya Fc Barcelona,uyu musore akaba yagiteye ishoti kumugararo kuburyo byababaje bikomeye uyu mutoza we.

 Angel Di Maria - Lionel Messi (Reuters)

Lionel Messi ubwo yerekezaga iwabo muri Argentina gukina imikino ya gicuti ndetse no kwitegura imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, uyu musore yahawe akazi ko kumvisha mugenzi we Angel Di Maria ko agomba kuza mu ikipe ya Fc Barcelona kandi akazabona umwanya uhoraho kuko Andreas Iniesta na Arda Turan bagomba kuva muri iyi kipe uko byagenda kose, gusa amakuru dukesha ikinyamakuru El Litoral cyo muri Argentina aravuga ko uyu musore yaba yaratereye agati mu ryinyo ntihagire icyo akora bitewe nuko wenda uyu mukinnyi yakiniye Real Madrid, Messi akaba adashaka ko aza gukina no muri Fc Barcelona. Andi makuru dukesha zimwe mu ncuti za Messi aravuga ko uyu musore adashaka ko Di Maria aza muri iyi kipe bitewe n’utubazo aba bagabo bombi bigeze kugirana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Selena Gomez yambaye umwenda ugaragaza amabere ye yose maze abasore baravugishwa

AMAFOTO-Ibyo abakinnyi b’Ikipe y’Ubwongereza baboneye mu myitozo ya gisirikare ni agahomamunwa