Lionel Messi ukinira PSG niwe wegukanye Ballon D’Or ya 2021 mu gihe Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich ariwe waje amukurikiye ku mwanya wa kabiri.
Byari byitezwe cyane ko Lionel Messi yatwara iyi Ballon D’Or dore ko yafashije ikipe ye y’igihugu gutwara igikombe cya Copa America kikaba ari nacyo gikombe gikomeye batwaye mu myaka 28 ishize.
Gusa ku ruhande rwa Robert Lewandowski ntiyaviriyemo aho kuko yahembwe nka rutahizamu w’umwaka dore ko yatsinze ibitego byinshi harimo ibitego 42 muri shampiyona.
Yari inshuro ya 12 mu nshuro 13 Ballon D’Or iheruka gutangwa byibuze yegukanywa na Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo usibye Luka Modric wanyuzemo akayitwara mu 2018.
Lionel Messi agihabwa Ballon d’Or yagize ati:”Ubu ndi hano i Paris. Ndishimye cyane,cyane pe,nshaka gukomeza kurwana nkagera ku ntego nshya. Sinzi ngo ni imyaka ingahe isigaye imbere ariko ndi kuryoherwa nange ubwange pe. Ndashimira bagenzi bange muri Barca,PSG na Argentine.”
Lionel Messi yahise afatwa n’ikimwaro avuga ko Ballon d’Or y’umwaka ushize yari kwegukanwa na Robert Lewandowski utarayihawe.
Messi yagize ati:”Robert,ukwiye Ballon D’Or yawe. Umwaka ushize,ntawe utemera ko iki gihembo cyari icyawe.”
Lionel Messi yavuye muri FC Barcelona mu mpeshyi ishize ndetse intangiro ze muri PSG ntizari nziza ariko ari kugenda yisanga mu ikipe neza.