Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa hatangirwaga ibihembo by’indashyikirwa mu mupira w’amaguru byatangwaga n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).
Mu bihembo byatangwaga harimo Umukinnyi mwiza mu bagore n’abagabo, umutoza mwiza mu bagore n’abagabo, igitego cyiza ndetse n’umukinnyi mwiza wa FIFA mu bagabo n’abagore.
Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 7 kuko batangiye kubitanga kuva muri 2016 ubwo FIFA yitandukanyaga n’ikinyamakuru France Football mu gutanga Ballon d’Or.
Kuri iyi nshuro ya 7 FIFA yahembye Lionel Messi nk’umukinnyi mwiza wa 2022 ahigitse Abafaransa babiri barimo Karim Benzema na Kylian mbappé.
Muri 2021/2022 Lionel Messi yatwaye igikombe cy’Isi anaba Umukinnyi mwiza w’irushanwa ndetse akaba yari yaranatwaye Copa America unashyizeho igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa.