Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain wo mu gihugu cya Argentina kabuhariwe Lionel Messi amakuru aturuka muri PSG ni uko amakuru ya Messi atari meza.
Muri iyi weekend umukino wahuje ikipe ya Paris Saint Germain na Stade de Reims bikaza kurangira rubuze gica bakanganya ubusa ku busa uyu mukino ntabwo Messi yawugaragayemo kubera ikibazo cy’imvune.
Amakuru atari meza ava mu ikipe ya PSG avuga ko Lionel Messi atazakina umukino bafite kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukwakira bazakina n’ikipe ya Benfica mu irushanwa rya Uefa Champions League.
Gusa baratangaza ko yatangiye gukora imyitozo yoroheje na bagenzi be ni mugihe mugenzi we wo muri Manchester united Cristiano Ronaldo iyi weekend yatsindaga igitego cye cya 700 arusha Messi ibitego 9 kuko Messi afite ibitego 691.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko bitewe nukuntu aba bombi bameze muri iyi minsi, bavuga ko Messi bizarangira arushije ibitego Ronaldo usigaye ukina iminota micye.