Lionel Messi yandikiye Di María inkuru ikora ku mutima w’abafana b’umupira w’amaguru, nyuma y’aho Di María asezeye ku ikipe y’igihugu ya Argentine. Messi, wari inshuti magara ya Di María mu myaka yose bamaze bakinana, yatanze ubutumwa bwuzuye amarangamutima menshi agira ati: “Ndagusaba kwishimira iri joro cyane hamwe n’umuryango wawe n’abagukunda. Twavuze byose twari dukwiriye kuvuga. Twasangiye byinshi, kandi ni nde wari gutekereza ko bizarangira gutya? Tuzagukumbura cyane. Tuzongera kubonana vuba.”
Mu gihe Di María yakiniraga Argentine, yakinnye imikino 145 ndetse atsinda ibitego 31, bituma aba umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’igihugu. Ibi byatumye Messi agira icyubahiro gikomeye kuri mugenzi we, cyane ko bari bafatanyije mu ntego nyinshi, harimo gutsinda Copa América mu 2021 ndetse no gutsindira Argentina igikombe cy’isi mu 2022.
Mu birori byo gutanga igikombe cya Copa América, Messi yashimye cyane uruhare rwa Di María, amushishikariza kuza kumufasha kuzamura igikombe mu rwego rwo kumwereka icyubahiro ku byo yagejeje ku gihugu. Di María na we yagize ati: “Byose byari ibyiza bidasanzwe, kandi nishimiye ko byarangiye mu buryo bw’icyubahiro.”
Uru rugendo rwabo rwabaye urugero rw’imikoranire myiza n’inshuti zikomeye mu mupira w’amaguru.