Lionel Messi asanzwemo icyorezo cya Corona Virus
Rutahizamu Lionel Messi asanzwemo icyorezo cya Corona Virus nkuko ikipe ya Paris Saint Germain akinira imaze kubyemeza no kubitangaza.
Uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bwa Argentina ufite Ballon D’Or zirindwi azasiba umukino wa Coupe de France ikipe ya Paris Saint Germain ifitanye na Vannes kuri uyu wa mbere.
Iyi kipe y’ikigugu ya PSG yavuze ko abakinnyi nka Juan Bernart, Sergio Rico na Nathan Bitumazala Bose nabo basanzwemo icyi cyorezo cya COVID-19.
Magingo aya aba bakinnyi Bose Bari mu kato nkuko amategeko agenga ubuzima mu gihugu cy’ubufaransa abitegeka nkuko iyi kipe iyoboye Ligue 1 yabitangaje kuri Website yayo.
Umutoza mukuru wayo Mauricio Pochettino ateganyijwe ho guha umwanya abakinnyi bakiri bato biyi kipe muri icyi gikombe cy’imbere mu gihugu, Aho rutahizamu Neymar nawe atari kuri uyu mukino nyuma yaho akomeje gukomeza kureba uko yakira imvune yagize.
Paris Saint Germain yavuze ko uyu mukinnyi Neymar Jr agiye gukomeza kwitabwaho ari mu gihugu cye cy’amavuko cya Brazil — “Aho iyi kipe yavuze ko uyu rutahizamu ateganyirijwe kugaruka mu myitozo nyuma y’ibyumweru bitatu.”
Pochettino aganira n’itangaza makuru yagize ati—“Tubanye niyi Virus igihe kingana n’imyaka ibiri kugeza ubu, Kandi ubu ndatecyereza ko twese tuzi icyo gukora ngo tuyirinde.
“Ariko ni Virus tugomba kubana nayo igihe kinini kandi haracyari nibindi byinshi twe tutazi kuri yo n’uburyo ikora.
“Leo Messi buri gihe azajya aba ahorana n’abaganga bacu rero igihe azasanganwa igipimo cya Negative azagaruka mu Bufaransa, Kandi ntabwo tuzi ibindi byinshi kurenza ibyo.”
PSG izakina umukino wayo wa mbere wa Ligue 1 mu mwaka mushya wa 2022 ku munsi wo ku cyumweru na Lyon, ariko uyu mukinnyi Wahoze Ari Captain wa Barcelona, Messi ubu uri muri Argentina aka kanya arashidikanwaho kuzaboneka kuri uyu mukino.
Pochettino yakomeje agira ati—“Si mbizi niba azaba uzifashishwa dukina na Lyon, kugeza ubwo Leo Messi azasangwa nta Virus agifite Muri Argentina, ntabwo azaba yemerewe kwerecyeza mu gihugu cy’ubufaransa.
“Byose bizaba bishingiye kubyo ibipimo bizatanga ku kijyanye n’igihe ya fatira rutema ikirere, igihe azahikorera, tuzareba niba yiteguriye kuba yakina umukino.”