in

Lionel Messi arashinjwa gukubita umukinnyi wa Athletic Bilbao|Bishobora kumukoraho.

Rutahizamu w’ikipe ya Barcelona, Lionel Messi arashinjwa gukubita ukuboko umukinnyi Asier Villalibre wa Athletic Bilbao aho bivugwa ko ashobora guhagarikwa imikino 12 yose.

Mu mukino wa nyuma wa Super Cup wamaze iminota 120,FC Barcelona yatsinzwe na Athletic Bilbao ibitego 3-2 ku cyumweru, ariko ikiri kugarukwaho cyane n’ikarita itukura ya mbere Lionel Messi yahawe mu myaka myinshi amaze muri FC Barcelona.

Iyi karita Lionel Messi yayihawe mu gace ka kabiri k’iminota 30 y’inyongera ubwo yakubitaga Asier Villalibre wa Athletic Bilbao washakaga kumubangamira amubuza gutambuka biramurakaza cyane.

Umusifuzi yitabaje VAR ahita afata icyemezo cyo gusohora hanze Lionel Messi bituma ahabwa ikarita ya mbere mu myaka myiza amaze muri Barca.

Ku rundi ruhande,ikipe ya Athletic Bilbao yegukanye Super Cup kuko byarangiye itsinze Barcelona ibitego 3-2.

Ibinyamakuru byo muri Espagne byatangaje ko iri kosa Messi yakoze riri kwigwaho ku buryo ashobora guhagarikwa imikino myinshi ishobora no kugera kuri 12.

Ibi binyamakuru byasabye uyu mukinnyi gusaba imbabazi kuko ngo ikosa yakoze rikomeye ndetse rishobora kumushyira mu kaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.

Umukobwa w’Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri.