in

Lionel Messi akeneye amasengesho y’abakunzi be kuko ubwoba ni bwinshi ko ashobora kudakina igikombe k’isi cye cya nyuma

Rurangiranwa mu guconga ruhago wo mu gihugu cya Argentina Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yagize ubwoba bw’imvune yagize habura ibyumweru bibiri gusa ngo igikombe cy’isi gitangire.

Paris Saint-Germain yemeje ko uyu rutahizamu wayo Lionel Messi atarakina umukino w’uyu munsi na Lorient kubera imvune yagize ku kagombambari.

Ikipe ariko ishimangira ko ari ikibazo gito ngo kuko byitezwe ko azagaruka mu myitozo yuzuye mu cyumweru gitaha, mu mukino PSG izakira Auxerre mu mpera zicyumweru gitaha, umukino wabo wa nyuma bagafata ikiruhuko cy’igikombe cy’isi.

Uyu musore Messi ni Kapiteni wa Argentine, arifuza cyane guhesha igihugu cye igikombe cy’isi igihugu cye cya Argentina kandi yizera ko ashobora gukirira ku gihe kuko umukino wabo wa mbere bazawukina na Saudi Arabia ku ya 22 Ugushyingo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hagiye gushya: Reba amakuru meza ku bantu bose bakoresha Twitter

Videwo:Umuhungu arenze cheri we bari begeranye akora ku mabuno y’inshuti y’umukobwa bakundana kumbe kari agatego