Lionel Messi, umukinnyi w’umunya- Argentina ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain , yavuze ko ahazaza he mu mupira w’amaguru yahahariye Iman ikazagena.
Lionel Messi ubura amazi abiri ku masezerano ye mu ikipe ya Paris Saint-Germain ariko ibiganiro byaho azerekeza bikaba bitarafata umurongo, bamwe bakaba bibaza niba azaguma muri PSG cyangwa akaba azajya muri FC Barcelona nk’uko bivugwa.
Lionel Messi usigaye ari umufatanyabikorwa w’uruganda rukora ibijyanye n’inyambarire rwa Louis Vuitton, mu kiganiro yagiranye nurwo ruganda bamubajije ahaza he maze avuga ko ubu nawe ahazaza atahazi , ahubwo Imana ariyo izabigena.
Lionel Messi abajijwe ahazaza he mu mupira w’amaguru yasubije agira ati “Sinzi uko ejo hazaza hanjye hameze. Nk’uko nabivuze ngitangira, birangora kuhiyumvisha , gutekereza ni ibintu bishobora kubaho ariko mu by’ukuri sinzi ejo hazaza hanjye. Bizaba uko byagakwiye kugenda , ibyo Imana ishaka ko biba nibyo bizaba”.