Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’ubufaransa agiye kubakirwa Sitati I Camp Nou.
Hashize iminsi havugwa ko Lionel Messi ashobora kugaruka mu ikipe ya FC Barcelona nyuma y’imyaka 2 amaze mu ikipe ya PSG nubwo ari mu bihe byiza muri iyi minsi.
Kuri uyu wa mbere nibwo hatangiye kuvugwako uyu mugabo agiye kubakirwa ishosho ye imbere ya Sitade ya Camp Nou hariya muri Esipanye.
Perezida wa FC Barcelona Joan Laporte yahise ashimangira iki kintu cyavugwaga atangaza ko Messi agiye gukorerwa Sitati kandi izaba iri imbere ya Sitade y’iyi kipe.
Yagize Ati” Tugiye kubakira statue Lionel Messi izaba iri imbere ya Sitade ya Camp Nou kandi icyemezo cyarangije gufatwa.”
Iki kintu kigiye gukorerwa Lionel Messi Benshi nyuma yo kubyumva bahise batangira kuvuga ko gishibora gutuma ahita afana umwanzuro ukomeye wo kugaruka mu ikipe ya FC Barcelona cyane ko nta muntu wanna ibyiza nk’ibi.
Lionel Messi kugeza ubu ntabwo aratangaza ikipe azaba akinira mu mwaka utaha cyane ko imyaka yasinye muri PSG igiye kurangira kandi vuba, mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yabuze ko azatangaza ahazaza he igikombe cy’isi nikirangira.