Mugabekazi Liliane uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Liliakamy ni umukobwa ukomeje kuvugisha abatari bacye bitewe n’isarubeti ibonerana yaje yambaye ikinze gusa imyanya ndangagitsina ye.
Mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com, uyu mukobwa yagarutse kuri iyi myambarire ye yavugishije benshi mu gihe we abyita ko ari ibisanzwe, anagaruka ku giciro yayiguze n’aho yayiguriye dore ko avuga ko atari mu Rwanda.
Kuva yava mu gitaramo nta bindi bintu byaherekeje igitaramo Tayc yakoreye i Kigali nk’inkuru y’uyu mukobwa wagaragaye yambaye imyenda y’umukara ibonerana, gusa iyo witegereje neza ukabona yambaye ubusa neza neza.
uyu mukobwa witwa Liliane [Lilly] yabajijwe niba ibiri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ari kubibona atazuyaje ahita avuga ko ari kubibona ariko ko kuri we ari ibisanzwe kandi ko ntacyo bimutwaye.
Uburanga bwe busanzwe bukurura benshi
Yagize ati: ’’Nta kintu gitangaje, biriya ni ibisanzwe, njyewe nkora ikinyuze kandi iyo ngura umwenda ngendera ku wo nishimiye.’’
Abajijwe icyo abivugaho na cyane ko ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter nta kindi kiri kuvugwa usibye we n’ikanzu yaserukanye, yavuze ko abari kuvuga bose nta kintu yabavugaho kuko buri muntu wese avuga ikimurimo.
Lilly yagarutse kandi no ku giciro yaguze iyi kanzu, avuga ko atayiguriye mu Rwanda ahubwo ko yayiguriye muri Kenya. Yaduhishuriye ko yayiguze agera ku 8, 000 by’amashiringi ya Kenya ni ukuvuga hafi ibihumbi 70 Frw (aragera ku 69,346.71 Frw).