Umuraperi Lil Wayne yongeye kujyanwa igitaraganya mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’igicuri ndetse bituma ibitaramo yari afite bihagarikwa, akazongera kugaragara mu ruhame ari uko yorohewe.
Dwayne Michael Carter, Jr. [Lil Wayne] ni umwe mu baraperi bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusane. Yakoze album zabiciye bigacika ziriho indirimbo zakunzwe nka ’Lollipop’, ’Mirror’, ’A Milli’, ’Got Money’, ’Fireman’, ’John’ n’izindi.
TMZ yatangaje ko uyu muhanzi yajyanywe mu bitaro mu mpera z’icyumweru gishize kubera uburwayi asanganywe bw’igicuri butuma rimwe na rimwe ashobora kwitura hasi mu buryo butunguranye. Ibi byatumye ataboneka mu gitaramo yagombaga gukorera muri Las Vegas mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 3 Nzeri 2017.
Iki kinyamakuru kivuga ko yajyanywe mu bitaro bya Northwestern Memorial byo mu Mujyi wa Chicago nyuma yo gusangwa atameze neza mu cyumba cya hoteli yari arimo iherereye ahitwa Westin. Byatangajwe ko akigerayo nabwo yongeye guhungabana agafatwa no gutitira kw’igicuri.
Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Lil Wayne afashwe n’igicuri akajyanwa mu bitaro kuko no mu mwaka ushize wa 2016, yafashwe ubwo yari ari mu ndege ye bwite avuye mu gitaramo mu Mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin yerekeza muri Leta ya Calfornia.
Nyuma y’akanya gato, Lil Wayne yongeye kugira ikibazo gikomeye, abaganga bahita bafata umwanzuro wo kumujyana mu bitaro kugeza azanzamutse.
Lil Wayne yatangaje bwa mbere ko ajya afatwa n’ubu burwayi muri 2012, icyo gihe yavuze ko ari na yo imutera kugira ibibazo by’ubuzima bya hato na hato birimo kugwa igihumure no gufatwa n’isereri y’igikatu mu buryo butunguranye.
Source: igihe.com