in

Leta y’u Rwanda yagabanyije imisoro yafatwaga nk’ihanitse yakatwaga abakozi bo mu Rwanda

Abinjiza amafaranga make, barimo n’umwarimu w’ishuri ribanza Angelique Uwubuntu, bazatangira muri uku kwezi k’Ugushyingo, guhabwa umushahara wigiye hejuru nyuma y’uko guverinoma igiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’imisoro y’amafaranga yinjiye ryo mu 2022.

Uwubuntu yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko igipimo cy’imisoro cya 20 ku ijana isabwa buri kwezi ku muntu winjiza hagati y’amafaranga 60.000 na 100.000 FRW na 30 ku ijana ku binjiza hagati ya 100.000 na 200.000 FRW, yari menshi, byatumaga abakozi babona umushahara muto kandi ntibabone ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye byibanze.

Iki kibazo kigiye gukemuka binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryo kugabanya ibiciro by’imisoro yashyizweho mu itegeko ry’imisoro ku mafaranga yinjijwe ryo mu 2022,riratangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu Gushyingo 2023.

Muri uku kwezi,abakozi binjiza amafaranga ari hagati ya 60.000 kugeza 100.000 FRW bazasoreshwa ku gipimo cya 10 ku ijana aho kuba 20 ku ijana, naho abinjiza amafaranga kuva 100.000 kugeza 200.000 FRW bazasoreshwa ku gipimo cya 20 ku ijana aho kuba 30 ku ijana nkuko byari bimeze.

Mwarimu Uwubuntu yavuze ko umushahara we uri hagati ya 100.000 na 200.000 FRW ku kwezi, bityo kugabanya imisoro byari ngombwa kugira ngo abantu babashe guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro muri iki gihe.

Ati: “Icyemezo cyo kugabanya imisoro kirashimishije kuko kizangabanyiriza inshingano ku byerekeye amafaranga nk’umukozi kandi bizongera – ku rugero runaka – ubushobozi bwanjye bwo kubona ibyo nkeneye by’ibanze”.

Perezida wa COTRAF Rwanda, Eric Nzabandora,yatangarije The New Times ko kugabanya imisoro bizatanga agahenge ku bakozi binjiza amafaranga make.

Ati: “Kugabanya imisoro ku bahembwa amafaranga ari hagati ya 60.000 na 200.000 bizabafasha guhaza ibyo bakeneye.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Umunyamakuru wa RBA, Abera Martina wavuzwe murukundo n’umuhanzi Christopher, yashyize hanze amafoto yatitije imbuga nkoranyambaga 

Bahise babikora batamugoye: Umuhanzikazi Butera Knowless yasabye abakunzi be ikintu gikomeye maze nabo bagikora batazuyaje