in

Lamine Yamal na Alex Padilla za byaye amahari

Lamine Yamal, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 17 ukomoka muri Esipanye, yahagaritse gukurikira umukunzi we, Alex Padilla, ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko amubonye yicaye ku bibero by’undi musore mu buryo bwa Live Video kuri Instagram.

Yamal n’umukunzi we bari baramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza urukundo rwabo mu ruhame mu gihe cya Euro 2024, aho Yamal yahawe igihembo nk’umukinnyi ukiri muto wigaragaje kurusha abandi.

Alex Padilla, umunyeshuri wiga i Barcelona, yakuye abafana benshi kuri TikTok na Instagram kubera urukundo rwe na Yamal. Nubwo haba ibibazo mu rukundo rwabo, Padilla akomeje gukurura abamukurikira benshi, aho konti ye nshya ya Instagram ifite hafi abantu 400,000 bamukurikira mu gihe gito.

Yamal nawe yongereye cyane abakurikira kuri Instagram, ubu akaba afite abarenga miliyoni 18 nyuma yo kwitwara neza muri Euro 2024. Nyuma y’iyi myitwarire, yatangiye gukurikiranwa cyane n’abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi, cyane ko yari yahawe igihembo cy’umukinnyi muto w’irushanwa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Youssou Diagne Ategerejwe i Kigali muri Rayon sports

Arsenal Yaguze Myugariro mushya