Umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda, LAMAH, wamenyekanye mu ndirimbo nka SANTA na TRUST ISSUES, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise CRAZY HOW, iri guca ibintu kuri YouTube. Iyo ndirimbo yakozwe na Producer Chromma muri Kamu Lab, ikaba imaze iminsi itatu isohotse n’amashusho yayo afite ubuhanga bukomeye.
CRAZY HOW ni indirimbo itanga ubutumwa bw’ingirakamaro ku rubyiruko, ibibutsa kugira ubushishozi mbere yo kwinjira mu rukundo rw’ubu, kubera ingaruka zirushobora gutera, zaba iz’ubukene cyangwa guhungabanya intego z’uwari ufite inzozi zo kwiyubaka. LAMAH kandi agaruka ku rubyiruko ruhembwa, ariko rugahita rusesagura amafaranga rushaka gushimisha rubanda, aho abibutsa ko gukoresha umutwe mu miyoborere y’ubuzima bwabo ari ingenzi.
Uyu muhanzi asaba abanyarwanda bose kureba iyi ndirimbo, bakayisangiza abandi, kuko ari igihangano gifite ubutumwa bukomeye n’uburyohe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Reba CRAZY HOW kuri YouTube unafashe gutanga ubutumwa bwiza ku rubyiruko rukomeje urugendo rwo kwiyubaka.