Kylie Jenner na Travis Scott bagiye guhindura izina ry’umwana wabo mu mategeko ,rive ku kwitwa Wolfe Jacques Webster ahubwo yitwe Aire Webster nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru Tmz ibivuga.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Kylie na Travis bamaze kwemeranya kukuba bahindura izina ry’umwana wabo ndetse ko bombi bamaze gusinya impapuro zibyemeza ,ubu zikaba ziri mu nzira zigana mu rukiko kugirango rwemeze icyo kifuzo cy’ababyeyi.
Kylie na Travis bavuga ko bicuza kuba bari barise umwana wabo izina rya Wolfe Jacques Webster akaba ariyo mpamvu bifuje kurihindura bakamwita Aire Webster , izina bakuye kuri Hebrew ubundi bisobanura “Intare y’Imana”
Aba babyeyi bakavuga ko kandi nanone izina ry’umuhungu wabo Aire bashaka kumwita rizaba rihura neza n’iryamushiki we mukuru Stormi ..